Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope UBUZIMA BUCA UMUNTU INTEGE

#1444

UBUZIMA BUCA UMUNTU INTEGE

Muriki gitondo ndabagezaho ubuhamya bwamwene data ufite ikibazo yaburiye igisubuzo. Buriwese nusoma iyinkuru ugire umusanzu wigitekerezo ciza utanga. Uzaba ukoze cyane.

Nitwa Joseph ntuye Kampala , navukiye mumuryango wababyeyi bakijijwe nanje nkura ndumu kristo kugeza nanubu mbabwira. Gusa nahuye nikibazo kirenze kwakira mubuzima. Nabuze ico nakora. Ndiyunamiriye nabuze igisubizo , nasenze incuro ninshi ntagisubizo mbona. Nimumfashe.

Muriri yinga rishize nibwo nashatse umugore , nakoze ubukwe bwiza numva ninshimiye kandi natekereza ga ko n’Imana biyishimishije. Nasezeranye muburyo bwamategeko nomuburyo bwikanisa, abakozi b’Imana badusabiye umugisha, umubyeyi wanje ariwe mama doreko ariwe nsigaranye yarishimye cyane. Gusa byananiye kumubwiza ukuri. Sinigeze mubuzima bwanje nkora icaha cubusambanyi nshingiye kumagambo ya Papa na maman yanyigishije ansaba kuzitwara neza, ndubaha ndabikora kugeza nshatse. Ndimo kwibaza ngwese ibi bibazo nagize nabitewe niki? Nimana irimo ingerageza? Nisatani wanteye? Nimunfashe.

Maze gushaka muriyinga, nkibisanzwe nasohokanye numukunzi wanje aho twagombaga kumara iminsi itatu , gusa iyo yose nayikuyemo intambara idasanzwe. Ubwo twagombaga kubana nkumugore numugabo, umukunzi wanje yarambwiye ngo ararwaye nimwihanganire, ndabyakira iminsi itatu ishize, mubazako yakize nawe ati nakize ariko unyihanganire mfiteikibazo nzakubwira ejo nakane.

Narihanganye nkuko natekerejeko afite impamvu ze bwite. Nakane kageze, mubajije araturika ararira , mubaza ikimuteye kurira, aransubiza ati mbabarira. Sinabasha kubyumva , musaba kumbwira ikibaye, namarira menshi ati

“Joseph nzineza ko unkunda, kandi unyizera, gusa narakubeshe ukundeba naranduye SIDA. Byananiye kukwanduza ntayindi ndwara ndwaye. Sinabashije kubyumva, gusa yaneretse ikaratasi yokwamuganga iyo yipimishirijeho, bagasanga yanduye. Agira ati izindi zose nasabaga abaganga nkabaha frw menshi. Ariko nziko urumwizerwa, nakugerageje kera nkaza kurara iwawe , ugafata umwanya wogusenga, ngataha nkubuze. Ndagusabako twatandukana”.

Nyuma yibyo byose nibajije ico nakora ndakibura, ndasenga mbura igisubizo, nja kwa Pastor kumugisha inama nawe ati genda mubane nikigeragezo wahawe. Natinye kubibwira mama nkuko yokwiheba cane.

None bavandimwe nimungire inama . Ntandukane nawe?
Ngumana nawe nkuko pastor yambwiye? Nkoriki?

Criminal Paul Kagame