Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#1454

Agathon Rwasa uvuga ko urupfu rumugera amajanja, yanyomoje Leta y’u Burundi ihakana ko itica abantu…..Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko hari abantu benshi bashimutwa nyuma bakicwa imirambo yabo igatahurwa hiryano hino, umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi yabivanye kuri Leta abishyira ku bagizi ba nabi, Agathon Rwasa akaba yamunyomoje imbere y’imbaga.Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni ubwo yari imbere y’abadepite kuri uyu wa kane tariki ya 18 /2/2016, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu gihugu, yavuze ko nta muntu n’umwe ushimutwa n’igipolisi cy’u Burundi ngo nyuma yicwe umurambo we utahurwe mu gace runaka.Agathon Rwasa Mu kumunyomoza, Visi Perezida mu Nteko ishingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa yamunyomoje amubwira ko ibyo ababwiye ari ibinyoma, yaboneyeho kumuha ingero n’amazina y’abantu benshi bagiye bicwa kandi bari bafashwe na polisi.Agathon Rwasa yatanze ingero z’abantu 4 bashimushwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abo bantu bakaba barakuwe mu modoka barimo ubwo bari bageze i Bugarama bashyirwa mu ya polisi, Agathonyahamije ko abo bantu bajyanwe gufungirwa “Iwabo w’abantu” kwa Gen Adolphe Nshimiyimana ubu wishwe, kugeza n’iyi saha abo bantu ngo nta muntu n’umwe wari wongera kubaca iryera.Agathon yakomeje abwira Minisitiri Bunyoni ko abeshya, yakomeje amubwira ko hari imodoka z’inzego za polisi zirirwa zizenguruka zishimuta abantu, izo modoka ko ziba zidafite ibirango (Plaque) cyangwa se zikagenda zibihinduranya kugirango zitamenyakana, “niba se ari iz’abagizi ba nabi kuki zica ku bapolisi ba Leta ntibazikurikirane cyangwa ngo bazirase”.Mu gushaka kwisobanura, Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko abo bantu bashimutwa n’abo bita abapolisi ko bataba ari abapolisi ba Leta bemewe, ko ariabagizi ba nabi baba biyambitseimyenda y’abapolisi bagamije kwambika icyasha polisi y’igihugu.Gusa ibi bisobanura Agathon Rwasa ahamya ko ari ibinyoma bya Bunyoni.Byagiye bitangazwa kenshi ko Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD zahawe imyambaro y’abapolisi n’abasirika, izi Mbonerakure zikaba zirirwa zizenguruka zishimuta abaturage rimwe na rimwe zikabica, abo zishimuta bakaba ari abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri mandaya 3.Agathon Rwasa nka Visi Perezida mu Nteko nshingamategeko, mu minsi ishize nibwo yatangaje ko urupfu rumugera amajanja, ko abizi neza ko hari abantu bashaka kumwica, ndetse ko byari byarangiye Imana ikinga ukuboko.Agathon yatangaje ko yari yatezwe n’abantu bagombaga kumwica, yamenye umugambi mubisha mbere aca indi nzira arurokoka atyo, uyu munyapolitiki wabaye inyeshyamba igihe kirekire muri FNL avuga ko atazongera kujya kuba mu buhungiro ko igiye yabayemo gihagije, ati: “nzakira uruzaza aho kongera kwitwa impunzi”.

Criminal Paul Kagame