#1578

AGAKURU UGOMBA GUSOMA KUKO KAKUREBA:

Umusore witwa Manzi yakoraga mu kigo cyatunganyaga kikanagurisha inyama n’ibizikomokaho, umunsi umwe arangije akazi we kimwe n’abandi bakozI batangiye gutaha aza kwinjira mu cyumwa bakonjesherezag amo inyama kimera nka Frigo iyo ugifunze (Chambre Froide) kuburyo hashira akanya
kikagenda gikonja cyane. Ni uko agezemo imbere arafunga agirango atunganye ibyo muri icyo cyumba vuba ahite asohoka kitarakonja, ariko ku bw’amahirwe macye akimara gufunga infunguzo ziramucika zigwa hasi, zica munsi y’urugi zihita zigwa inyuma kandi yari yarangije gufunga.
Manzi yatangiye gusakuza ngo arebe ko hari umuntu uri hanze wamwumva akamutabara ariko arategereza araheba, arakomanga ariko ntihagira ubyitaho kandi uko yatindaga niko icyumba cyakomezaga gukonja cyane.

Kuko rero icyumba cyari kinafunze ijwi rye ntiryabashaga gusohoka ngo rigere kure, abandi bakozi bakoranaga nawe barataha asigara ataka kandi ubukonje bukomeza kugenda bwiyongera.
Amazemo umwanya munini atangiye gutitira bikomeye hafi yo kwicwa n’ubukonje, yumva umuntu arakinguye, arebye abona ni umuzamu warindaga icyo kigo wabaga yiyicariye ku marembo (Gate)
amanywa n’ijoro, biramutangaza yibaza ukuntu aje aho kandi atajyaga ava ku muryango biramushobera, amaze kuzanzamuka amubaza uko yatekereje kuza aho n’icyo yari aje kumara kandi adasanzwe ahagera mu kazike.
Umuzamu ati: “Ubundi muri iki kigo abandi bose bamfata nk’umuntu usuzuguritse cyane, ariko wowe buri gitondo uraza ukansuhuza ukanyifuriza umunsi mwiza, waza no gutaha nimugoroba ukansezeraho
ukanyifuriza ijoro ryiza n’akazi keza k’ijoro. Ibyo nagiye mbyishimira cyane kandi nkabizirikana
kuburyo buri gihe ari wowe muntu mba nzi niba waje ku kazi, niba utaraza cyangwa niba wasibye, uyu munsi rero bwo wansuhuje mu gitondo ariko nimugoroba ntegereza ko wambwira ijoro ryiza utashye
ndaheba, bituma ngira amatsiko yo kuza mu kigo imbere ngo menye niba nta kibazo wagize kuko bitari bisanzwe”.
Ni uko Manzi biramurenga arishima cyane, yibaza ukuntu arokowe no kuba atajya yirengagiza umuzamu, aramushimira ariko arushaho kwita ku boroheje n’abo benshi basuzugura bakabafata nk’abadafite agaciro.


ISOMO:

Ntukirengagize abantu wita ko basuzuguritse kuri wowe, niba aho ukora uri umuyobozi ukomeye, ibuka ko n’uwo woroheje ejo cyangwa ejobundi wamukenera kandi akakugoboka. Wikwishyira hejuru, wikwiyemera kandi wifata abari ku rwego rworoheje nk’aho badafite agaciro, ntawigira
kandi ntawe umenya aho buzira ageze!
Imana idufashe kandi iduhe umutima ukunda abakene, twe kwirengagiza aboroheje n’abo twita ko baciriritse, Imana iduhe kwicisha bugufi no kwiyoroshya mu byo dukora byose kandi abiyoroshya izabakomeze n’abicisha bugufi izabazamure.

Criminal Paul Kagame