Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#1679

BANYARWANDA, TWIBOHORE DUTSINDE UBWOBA :
Kuba Kagame Paul akangisha ibitwaro by’intambara, ntacyo bizamumarira umunsi abanyarwanda twese twahagurutse, duharanira uburenganzira bwacu tuvutswa. Sadam Hussein, Kadhafi, Bagbo na Taylor bamubera urugero rwiza. Nta bwisanzure mu Rwanda, amatora Kagame n’agatsiko ke barayiba, barangiza bakabeshya amahanga n’abanyarwanda ngo batowe. Kagame n’agatsiko ke bategekesha igitugu bihisha inyuma y’ubwoko bw’abatutsi. Nyuma y’ibyo Kagame akora bibi muri RDCongo, nimurebe ukuntu ari guhungabanya umutekano mu Burundi, ngo akureho Perezida Nkurunziza w’umuhutu. Kagame nka perezida wirirwa yita ibigarasha abanze akarengane ke. Reba ukuntu Kagame ateranya abavandimwe ngo bashinjanye mu nkiko ( Rutaremara ashinja musanzire we Col Rusagara) ; yica abatemera ibibi bye akigarurira n’imitungo yabo kandi ari bo babohoye u Rwanda ( Rwigara Assinapol, Col Karegeya, Gen Nyamwasa, Seth Sendashonga,…) ; gufunga abo akeka ko bazamusimbura ( Deo Mushayidi, Mme Ingabire Victoire, Bizimungu Pasteur, …) ; Gukoresha uburetwa TIG imfungwa z’abahutu, politiki yo gukenesha abaturage ( imisoro n’imisanzu ikabije idasobanutse, guhombya abahinzi bategekwa guhinga igihingwa kimwe mu karere, …) ; gukatwa ku mishahara nta mpamvu, Leta ntishakira akazi abarangije amashuri kandi ari inshingano yayo (akazi gahabwa abana b’abategetsi biyise abayobozi ngo babone uko barya rubanda) ; ibicuruzwa bihenze kubera imisoro ; …
Bavandimwe dutinyuke dutsinde ubwoba, mu matsinda mato mato azajya akura, tujye tuganira ku karengane n’akababaro kacu, tugire ubutwari tudasubiranamo, tubabarirane, twirinde kuba ba ntibindeba ngo abandi babirimo, nta kwigaya twibwira ko ntacyo twakwigezaho, abadutsikamiye ntibazakomeza kudupyinagaza niduhagurukira rimwe. Buri wese nakora icyo ashoboye ( inkunga iyo ariyo yose) , tuzabigeraho kuko ubwenge n’imbaraga turabifite. Turwanye dukoresheje uburyo bwose abo baniga demokarasi, bagoreka amateka bitwaje jenoside. Aho kuba imbwa naba imva ariko ntabara imbaga.

BANYARWANDA, TWIRUKANE KAGAME PAUL N’AGATSIKO KE BARATUREMBEJE. BANYARWANDA, TWIBOHORE DUTSINDE UBWOBA :

BANYARWANDA, TWIRUKANE KAGAME PAUL N’AGATSIKO KE BARATUREMBEJE.

Criminal Paul Kagame