Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#26984

Iperereza-Inkuru ibabaje : « Dr. NIYOMUGABO Jean Fidèle wayoboraga ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango akaba yari kuzashyingirwa taliki 18 Nzeri 2016 FPR iramwishe ngo atazamena ibanga rya Miliyoni 600 z’ibi bitaro Agatsiko ka Paul Kagame kanyereje.

Iyo umuntu apfuye, ntibyashoboka ko agaruka ngo atubwire icyamwishe bityo tukimenye. Iki kibazo mfite ngisangiye n’abacamanza n’izindi nzego zishinzwe gukora iperereza ku mpamvu umuntu runaka yapfuye bidasobanutse. Kubera iyi mpamvu, umuntu uzi kurusha abandi amakuru menshi ku wapfuye niwe uba uri mu mwanya mwiza kugira ngo abwire abandi impamvu yo gupfa kw’uwo muntu.

Ndemeza ko agatsiko ka Paul Kagame na FPR ariko gahitanye Dr. Niyomugabo kakamuvutsa ibirori by’ubukwe

Mu 2003 nibwo natangiye Kaminuza mu Rwanda. Ngeze mu mwaka wa kane wa kaminuza ni ukuvuga ntangiye icyiciro cya kabiri mu ishami ry’icungamutungo nizemo, mu ishuri nigagamo nabonye umunyeshyuri mushya batuzaniye. Uwo munyeshuri mushya yitwaga SIBOMANA Straton ni uko turamwakira turamukunda turigana twigana imyaka ibiri uwa kane n’uwa Gatanu.

Turangije icyiciro cya kabiri, uyu muvandimwe Sibomana Straton yari afite akazi kadasobanutse(katajyanye n’amashuri yize). Nyuma y’uko ibitaro by Kinazi bitashywe ku mugaragaro na Kagame, iki kigo cyatanze itangazo ryo gushyiraho abakozi. Kubera ko uyu Sibomana Straton yari umukada wa FPR akaba n’umututsi warokotse genocide yabakorewe mu 1994yagiyeyo gukora ikizamini ku mwanya wa DAF (umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari) ni uko ako kazi arakegukana.

Ubwo yatangiragayo ako akazi, ibyo bitaro bya Kinazi byayoborwaga na Dr. Valens HABIMANA waje kweguzwa ku gahato na FPR mu mpera za 2015. Mbere gato ariko y’uko yeguzwa ; hari amakuru yacicikanaga mu bakozi b’ibitaro bya Kinazi bahahamurwa nayo yavugaga ko FPR yatumye umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo witwa GASHAGAZA ategeka Dr. Valens HABIMANA(DG) na SIBOMANA Straton(DAF) kumuha Miliyoni 600 zigashyirwa kuri konti ya FPR nk’umusanzu w’ibitaro mu guteza imbere icyama.

Dr. Valens na DAF Sibomana barabyanze umwe arafungwa undi areguzwa

Amakuru nakoreye iperereza rihagije bitewe n’uko mfite amacuti yanjye menshi mu bitaro bya Kinazi aremeza ko Dr. Valens wayoboraga ibyo bitaro yashubije Umupolisi GASHAGAZA ko adashobora gukora ku mafaranga ibitaro byatewemo inkunga nn’imishinga USAID na INTRAHEALTH-TWUBAKANE ni uko agatsiko ka Kagame gafata icyemezo cyo kumweguza ariko ntikamufunga cyangwa ngo kamwice.

Sibomana Straton wari DAF we yakomeje akazi ariko agakorana ubwoba bihutira kumuzanira umuyobozi w’ibitaro mushya kugira ngo akazi kagende neza. Niko kuzanamo Dr. NIYOMUGABO Jean Fidèle. FPR ikihamugeza yahise imutegeka ko asinya SHEKI ya Miliyoni 600 zo guha FPR nk’umusanzu w’ibitaro bishimira FPR ko yahaye abaturage ba Ruhango ibitaro byiza.

Amakuru avuga ko yagerageje kubahakanira kubera ubunyamwuga bw’umuganga no gukunda abarwayi ariko bamutegeka ku ngufu gufata icyemezo cyo gusohora ayo mafaranga hanyuma bahita bategeka na SIBOMANA Straton gusohora sheki ni uko amafaranga ajya muri FPR. Ayo mafaranga amaze kugerayo, FPR kuko yari izi neza ko DAF Straton SIBOMANA yabisabwe ubugira kabiri yihutiye kumufunga kugira ngo izimanganye ibimenyetso igice cya mbere akaba yaratawe muri yombi ku italiki 16 Gicurasi 2016 (Itangazo rya Polisi).

Dr. NIYOMUGABO Jean Fidele, yishwe n’agatsiko ka Kagame na FPR kugira ngo atazavuga uko amafaranga yanyerejwe

Duhereye kuri ayo makuru dufite, tukanareba n’uko FPR yagiye ibigenza mu bigo binyuranye ihiba amafaranga menshi ku gahato yarangiza ikica abahayobora, igafunga abahayobora cyangwa ikabeguza(Dr. Daniel UFITIKIREZI Former D.G RSSB), na Dr. NIYOMUGABO Jean Fidele ahitanywe na FPR kugira ngo atazagaragaza aho amamiliyoni 600 yarengeye umunsi abazungu bazajya ku bitaro i Kinazi mu igenzura ku mikoreshereze y’inkunga ibitaro bya Kinazi byatewe.

Itangazamakuru ry’agatsiko i Kigali naryo imyandikire yaryo irerekana ko urupfu rwa Dr. NIYOMUGABO Jean Fidele rwagateye ubwoba kuko banditse inyandiko ijijisha ikanagaragaza ko badashaka kuvuga neza aho yayoboraga kuko bazi neza ko abantu bahita bamenya icyabaye hanyuma bakanasoza inyandiko batandika ngo Imana imwakire kuko ikinyabupfura kibidutegeka. Dore uko babyanditse:

Ikinyamakuru IGIHE.COM cya MULINDABIGWI ariko ubu agatsiko ka FPR kakaba karacyigaruriye cyanditse interuro ikurikira: “Dr. Jean Fidele NIYOMUGABO wari umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kinazi mu Karere yasanzwe yapfiriye muri Motel yitwa Nice Garden iherereye mu karere ka Gicumbi.

Usesenguye iyi nteruro urahita ubona ko abanyamakuru bakorera igihe.com bazi neza ko yishwe n’agatsiko ka FPR kuko batinye kwandika izina ry’akarere Kinazi iherereyemo maze Ruhango bakayitsinda kuko bazi neza ko banditse ko ibitaro bya Kinazi biri mu Ruhango abantu bose bahita bakoma agatima ku ifungwa rya Straton SIBOMANA bakamenya umwivuganye.

Aho yiciwe ntiyagombaga kuhajya kuko hatari ku rwego rwe

Amakuru dufite aravuga ko bamusanze yapfiriye mu cyumba cya Motel(akabari) mu mujyi wa Byumba ndetse basanga ahambiriye umubiri wose kugeza no ku mutwe bisobanuye ko bashobora kuba bamunize nk’uko banize Col. Karegeya muri Afurika y’Epfo bamara kumuhorahoza bagahambira umubiri wose. Agatsiko karavuga ko ngo ashobora kuba yiyahuye ariko nta muntu wakwiyahura ngo narangiza yizingire mu myenda uwo ntiyaba ari umupfu yaba ari kabutindi!

Ikindi ni uko yiteguraga kuzashyingirwa ku italiki 18 Nzeri 2016 ndetse inyandiko z’ubutumire(Invitations) yari yaramaze kuzitanga ku buryo nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bavuga ko yiyahuye kuko Dr uyobora ibitaro siwe mukene mu Rwanda wakwiyahura kubera ikibazo runaka kuko ari muri bacye baba babayeho neza mu gihugu.

Ikindi ni uko aho yiciwe atari akwiye kuhajya na busa kubera impamvu zinyuranye: Iya mbere ni uko umuyobozi w’ibitaro aba ari umuntu ukomeye ufite imodoka ye bwite agendamo unafite amafaranga ku buryo atapfa kujya kunywera cyangwa kurira muri NDAGASWI(Imvugo ikoreshwa i Kigali isobanura akabari cyangwa resitora iciriritse y’abakene na za mayibobo).

Sinumva ukuntu Dr uyobora ibitaro yava i Kinazi, akarenga mu Ruhango, akarenga mu mujyi wa Gitarama n’amahoteli ahari, akarenga i Kigali n’amahoteli ahari akajya kurira cyangwa kunywera i Byumba mu mwanda, mu bukene no mu buzu bwaho budafatika. Nibutse ko Motel aba ari akabari gaciye bugufi cyane rwose mbese hahandi usangamo indaya za 500 Frw n’abanywarumogi ku buryo ntibwira ko Dr. uyobora ibitaro yakwinjiramo.

Turasoza iyi nyandiko twifatanya n’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’uwari Fiyanse wa Dr. Nyiyomugabo basigaye tubasaba kwihangana Imana ihora ihoze kandi bakomeze bihangane bizagera aho birangire nta gahora gahanze kandi sibo bonyine. Turashinganisha kandi ubuzima bwa SIBOMANA Straton ufungiwe muri gereza ya Gitarama kuko nawe agatsiko gashobora kuzamukurikiranamo kakamwica kamuhaye uburozi bityo kagasibanganya burundu ibimenyetso byose ku inyerezwa rya miliyoni 600.

UDAHEMUKA Eric

Criminal Paul Kagame