Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#27119

Benshi mu banyarwanda basobanukiwe neza umwuka wa gihake wihishe inyuma ya politiki y’ubutaka ya leta ya FPR, ariko ntibashobora kwerura ngo babyamagane ku mugaragaro kuko mbere yo guhuguzwa ubutaka FPR yabanje kubambura umudendezo n’ubwisanzure bwo gutangaza ibyo batekereza. Benshi bakora bivuye inyuma ngo biyubakire amazu, ariko birinda kumva ijwi iryo ari ryo ryose ribibutsa ko kubaka inzu ku butaka ukodesha n’aho byaba byitwa ‘ubukode burambye’ ari nko kubaka ku musenyi.

Icyakora, bamwe mu bareba kure ntibiyemerera na gato kugokera ubusa bubaka ku butaka leta ishobora kubambura igihe ishakiye. Ahubwo bakoresha imbuto z’umurimo w’amaboko yabo mu kugira uruhare mu mahinduka azasubiza rubanda uburenganzira busesuye ku butaka bwaba ubwo bihahiye cyangwa ubwo barazwe n’abasekuruza. Bene abo ni abo gushyigikirwa bakaba n’urugero rwiza ku batifuza kuzahora mu bucakara bwa FPR n’abibone bayo.

Mu bucakura bwo mu rwego rwo hejuru bukubiyemo gukoresha amategeko akandamiza, uburiganya, ubuhendo n’igitugu, leta ya FPR yatesheje agaciro ihame ryari risanzwe rigenderwaho ry’uko mu Rwanda ubutaka ari umutungo wa rubanda. Bigaragara neza ko ibi leta ya FPR yabikoze igambiriye kwegurira buhoro buhoro umutungo w’ubutaka agatsiko kayiyoboye n’abambari bako. Ikibazo si uko leta ya FPR yemeye ko abantu ku giti cyabo bahabwa inkondabutaka (= freehold title), ni ukuvuga uburenganzira bwo kugira umutungo bwite w’ubutaka (= inkondabutaka). Ikibazo ni ivangura rigaragaramo, riheza abanyarwanda bafite amikoro aringaniye n’acirirtse n’abafite amikoro ahagije ariko bafatwa nk’aho badakwiye ibyiza nk’ibyo.

Amategeko yimika ubusumbane
Itegeko Ngenga No 03/2013/OL ryo kuwa 16/06/2013 rikuraho Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 6, igika cya 2 n’icya 4 rigiri riti:

Uburenganzira ku nkondabutaka butangwa gusa ku butaka buriho inyubako n’ubuzikikije bwonyine bukenewe kugira ngo ibyo bwagenewe bishobore kuzikorerwamo.
Iteka rya Minisitiri N° 009/16.01 ryo kuwa 23/08/2011 rigena uburyo bwo kubona impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka riteganya ibi bikurikira:

Ubutaka burebwa n’iri teka ni ubugenewe INYUBAKO zo guturamo, iz’inganda, iz’ubukungu n’ubucuruzi, iz’imibereho myiza y’abaturage, iz’umuco n’iz’ubumenyi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 6 y’Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.1 (reba ingingo 2).

UMUSHORAMARI wese wujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko agenga ibikorwa bishorwamo imari ku butaka, ashobora gusaba guhabwa impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka . (reba ingingo ya 4).

Mbere y’uko uwasabye impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka azihabwa agomba kubanza kugirana na Leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka asabira impapurompamo z’umutungo bwite. (reba ingingo ya 11).

Ushishoje neza, usanga abashobora kubona inkondabutaka ari abantu bakeya cyane, bujuje nibura ibi bikurikira:

1. Kuba ari abanyemari ku rugero rwo kwitwa ABASHORAMARI.

2. Kuba barubatse INYUBAKO zihenze mu bibanza basabira ibyemezo by’inkondabutaka –ibishushanyo mbonera by’imijyi n’ahandi hagenewe guturwa bigaragaza uburyo amazu leta yifuza ko yubakwa arenze kure ubushobozi bwa benshi mu banyarwanda akaba inzozi ku muturage usanzwe.

3. Kuba baragiranye na Leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka –ibi bitandukanye cyane no kugirana na Leta amasezerano y’ubukode (= leasehold).

Mu by’ukuri, ni bake rwose mu banyarwanda bashobora kuzuza ibisabwa abifuza guhabwa inkondabutaka. None se ni bangahe mu baturarwanda bafatwa nk’abashoramari? Ni bangahe bashobora kubaka amazu ahenze kuriya? Ni bangahe leta yakwemerera kugirana na bo amasezerano y’ubugure bw’ubutaka? Ni mbarwa rwose!

KUGARURA POLITIKI Y’IBIKINGI

Mu gihe cya mbere y’ubukoloni, abantu bake cyane biyumvagamo ko basumbya abandi ubunyarwanda bigaruriye ubutaka bwa rubanda hakoreshejwe uburiganya, igitugu n’ubuhendo, maze babukoresha nk’inzuri ngari cyane zitwaga ibikingi. Abaturage basanzwe b’abahinzi ntibagiraga uburenganzira bwo kugira umutungo bwite w’ubutaka. Bahingaga aho batishije bakishyura amaboko yabo binyuriye ku mirimo inyuranye bakoreraga ba nyir’ibikingi cyangwa bagatanga igice cy’ibyo basaruye bitabujije ko bashoboraga konesherezwa nta nkurikizi.

Mu gushyiraho umwihariko wa bamwe mu mitungire y’ubutaka mu gihe cya none, leta ya FPR yari igamije kugarura iyo politiki y’ibikingi buhoro buhoro –n’ubwo inkondabutaka bahabwa zitagamije kubegurira ubutaka bwo kororeraho amatungo, kuba bubakaho amazu rubanda ruyakikije ihatirwa gukodesha ntaho bitaniye na gahunda yahozeho mu gihe cy’ubuhake. Nibura bitatu mu bigize ibisabwa abifuza inkondabutaka (kuba usaba inkondabutaka ari UMUSHORAMARI, wubatse INYUBAKO ZIGEZWEHO kandi wamaze kugirana na leta AMASEZERANO Y’UBUGURE bw’ubutaka) byatoranijwe n’abacurabwenge ba leta ya FPR mu bucakura bwinshi bagamije inyungu ebyiri z’ingenzi:

1. Gushyiraho urukuta rukumira rubanda (= abantu bose bari mu mimerere itabemerera kuzuza ibyo leta isaba abashaka inkondabutaka) mu buryo bwo kubahindura abacakara batunzwe no guhinga ubutaka butari ubwabo bakaba ari nabwo buzima bazaraga abana babo. Ibintu biteye ku buryo nta yandi mahitamo abaturage baba bafite uretse guhinga ibyo bategetswe kuko baramutse batabigenje batyo bakwirukanwa ku butaka bakoreshaga maze bugakodeshwa abiteguye kubaho mu buzima bwa cishwa aha. Ku rundi ruhande, kuberako abacurabwenge ba FPR bazi ko hafi ya buri wese ugize icyo aronka yihutira gushaka uko yakwiyubakira inzu, bateze abo mu cyiciro cy’ubukungu buringaniye umutego wo guhora ibanyunyuzamo amafaranga y’ubukode bw’ibibanza bubatseho kuko n’ubwo baba bafite ubushobozi bwo kubaka amazu babamo n’ayo bakodesha abandi, ayo bubaka ntashobora kuzuza ibisabwa ngo bahabwe inkondabutaka. Abo mu icyiciro cyo hasi n’igiciriritse ntibubaka kuko ababigerageje basenyerwa. Babaho mu BUPAGASI bw’igihe cyose. Umutungo wabo ni uwimukanwa gusa, ugizwe ahanini n’ibyo baba bariye n’ibyo baba banyoye. Iyo barwaye indwara ikaze bahuhurwa no kuba ntacyo bafite bakwitabaza wenda nk’inzu ngo babe bayigurisha bishyure ikiguzi cy’ubuvuzi baba bakeneye.

2. Guha intore butore (= ba nyir’igihugu) uburyo bwo kwigarurira buhoro buhoro umutungo w’ubutaka ubusanzwe ubarwa nk’umutungo leta itunze ku nyungu za rubanda, bakawuhindura umutungo bwite w’abantu ku giti cyabo. Aba, leta iborohereza kurushaho ibakingira ikibaba mu kunyereza amafaranga ava mu ikode abaturage batanga buri mwaka ku bibanza bibabarurwaho, anyunyuzwa mu baturage mu misoro y’umurengera n’aturuka mu bucuruzi leta ibafashamo kubona amasoko yuzuyemo uburiganya n’ubugome. Amafaranga babonye muri ubwo buryo niyo basubira inyuma bakayagura ubutaka bwa rubanda bakanayakoresha mu kubwubakaho, maze inyubako zakuzura, leta ikabubegurira ubuziraherezo binyuriye mu kubaha inkondabutaka.

Tekereza kuri ibi witonze. Mu mwaka wa 2015, mu turere tw’umujyi wa Kigali uko ari dutatu habaye amahererekanywa y’ubutaka 14,914. 2 Niba abegukanye ubutaka bwahererekanijwe muri uwo mwaka baranahawe inkondabutaka, ufatiye ku gipimo mpuzandengo ko ikibanza kimwe mu byahererekanijwe cyaba cyari gifite nibura 25mX20m (= 500km 2 ), uwo mwaka wonyine 10% (= 7.5km 2 ) by’ubutaka bwose bwubatseho amazu y’abaturage mu mujyi wa Kigali (yaba ayo guturamo yaba ay’ubucuruzi cyangwa ay’inganda (= 75km 2 )), bwaba bwaramaze kwigarurirwa burundu n’abantu ku giti cyabo. Mu yandi magambo, umujyi wa Kigali wazaba waramaze kuba igikingi cy’itsinda rito ry’abantu ku giti cyabo mu gihe kitarenze imyaka 10, byakabya ikaba 20 cyangwa 30. Uko umujyi wazagenda waguka, niko ubutaka ubusanzwe bwagenewe ubuhinzi bukaba ubu budashobora gutangwaho inkondabutaka hakurikijwe amategeko ariho, bwazagenda buhindurwamo ubwo kubakwaho maze na bwo bukigarurirwa na bene muzehe n’abambari babo. Amaherezo benshi mu bagize rubanda bazibona barimo gukodesha amazu n’abantu ku giti cyabo ku butaka bwahoze ari ubwabo cyangwa ubw’abakurambere babo.

Kubera ko abahawe inkondabutaka baba bahawe ubutaka mu buryo bwa burundu, uko iminsi izagenda ihita ni na ko ubutaka ubu bubaruye kuri rubanda mu buryo bw’ubukode burambye buzagenda bwigarurirwa na bene ingoma. Ibyo bazabigeraho bakomeza kwifashisha leta yabo haba mu guhatira abaturage kububagurisha cyangwa mu kububambura hakoreshejwe uburyo bw’amategeko abogamira ku basizwe amavuta y’ubutore, agaheza rubanda. Umuntu yakwitega ko hatagize igihinduka, mu gihe runaka kiri imbere rubanda izaba itakigira uburenganzira ubwo ari bwo bwose ku butaka; ba sebahinzi bakazaba basigaye mu rwangaro rw’igihe cyose, abanyamugisha bagatungwa no gukoropa amagorofa y’intore butore nabwo kandi babanje kubihakirwa!

Niba igihe leta ya FPR yashyiragaho amategeko y’ubutaka agenderwaho ubu itari igambiriye kugarura politiki y’IBIKINGI n’UBUHAKE, niyasubiremo maze ihe abanyarwanda uburenganzira bungana mu bihereranye n’imitungire y’ubutaka.

Amayeri no kujijisha rubanda
Itegeko Ngenga No 03/2013/OL ryo kuwa 16/06/2013 rikuraho Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 11 n’icya 16 risobanura ko inkondabutaka ari ‘uburyo bwo gutunga ubutaka buha nyirabwo uburenganzira bwa burundukuri bwo ‘ naho ubukode burambye (= leasehold) bukaba ‘amasezerano y’igihe kirekire Leta igirana n’umuntu kugira ngo akoreshe ubutaka anasarura ibibukomokamo, ariko akayishyura igiciro bemeranijweho.

Kubw’ibyo, imvugo ngo ‘ mfite ubutaka‘ cyangwa ngo ‘naguze isambu ‘ mu by’ukuri ikwiye gukoreshwa gusa n’abantu bahawe inkondabutaka. Abahawe impapuro izi zikunze kwitwa ‘ibyemezo bya burundu‘ nyamara ari ‘amazerano y’ubukode ‘ bw’ubutaka yakozwe hagati yabo na leta, ntibakwiye gukoresha bene izo imvugo; ahubwo bakabaye bakoresha imvugo ngo ‘nkodesha ubutaka‘, ‘natisha umurima ‘, ‘natijwe ikibanza ‘ cyangwa ‘naragijwe isambu ‘. Ibitari ibyo ni ukwihenda no kugwa mu mutego w’itekinika rya leta ya FPR. Bitinde bitebuke, n’abatabyumva neza ubu bazabisonukirwa maze bumirwe.

Ni koko, ubu abashobora kwivugaho ko batunze ubutaka mu Rwanda, ni abantu bake, bagomba kuba biganjemo intore butore, bamaze kubona impapuro nkondabutaka, nyuma yo kuba baragiranye na leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka bubatseho. Ibi bisobanura ko umubare munini w’abanyarwanda badashobora guha abana babo n’ababakomokaho umurage w’ubutaka kuko aho amasezerano y’ubukode azarangirira, leta izaba ishobora kutemera kongera kububakodesha. Abafite inkondabutaka nibo BONYINE bashobora kuraga urubyaro rwabo umutungo w’ubutaka, kuva ku bo bibyariye n’abuzukuru kugera ku bubivi n’ubuvivure n’abazakomoka kuri abo. Buri wese yakwifuza kugira uburenganzira nk’ubu. Niyo mpamvu leta nk’iya FPR, ibugenera bamwe ikabwima abandi, iramutse ivuzweho ko itabereyeho ineza ya rubanda ataba ari amakabyankuru. Ahubwo yagaragaje ko ibereyeho gutetesha intore butore, abandi bagasigara bahatanira kuba INKOMAMASHYI n’ ABATERUZI B’IBIBINDI.

Biracyazaaaa……

Criminal Paul Kagame