Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#27152

Alexis DUSABE ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye ariko utanakigaragara (Wazimye), akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye aho twavuga nk’umuyoboro,njyana Igorogota ndetse n’izindi nyinshi zagiye zigera ku mitima ya benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo n’ubwo bivugwa ko yaba ashishura iza abandi.

Uyu muhanzi rero hashize igihe kinini yarafashe icyemezo cyo kutavugana n’itangazamakuru ikintu abantu benshi batakiriye neza cyane ko aho afatiye icyi cyemezo kumenya amakuru ye biragoye keretse abantu be ba hafi.

Umubavu.com washatse kumenya impamvu nyamukuru y’icyi cyemezo maze twifashisha zimwe mu nshuti ze za hafi zitashatse ko amazina yazo ashyirwa ahagaragara bakorana umurimo w’ Imana mu rusengero dore ko uyu muhanzi afite na Koral aririmbamo maze batubwira ko impamvu atagishaka kuvugisha itangazamakuru ari uko ngo ryigeze kumuhimbira rikamuvugaho inkuru zimusebya nyamara ngo arengana,bakomeza bavuga bati ibyo bintu byari bigeye kumugiraho ingaruka nini yaba ku muryango we,muri Koral, mu kazi akora ka buri munsi ndetse no mu rusengero asengeramo.

Bati : “ryigeze kumuhimbira rikamuvugaho inkuru zimusebya nyamara ngo arengana, ibyo bintu byari bigiye kumugiraho ingaruka nini yaba ku muryango we,muri Koral, mu kazi akora ka buri munsi ndetse no mu rusengero asengeramo.”

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twashatse kuvugana na bamwe mu bagize famille y’uyu muhanzi ndetse na bamwe mu bayobozi bo ku rusengero aho uyu muhanzi asengera ariko ntibyadukundiye.

Ni inkuru yateguwe na anaclet ntirushwa//umubavu.com

Criminal Paul Kagame