Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Ibyumba by’amashuri byasakambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Rushaki Reply To: Ibyumba by’amashuri byasakambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Rushaki

#27170

Muraho neza.ndagirango mbibarize kuko hari igihe njya mbyibazaho bikanyobera. Nigute habaho irushanwa ry ukunzwe , hatarigera habaho iryuzi kuririmba neza? uko( PRIMUS GUMA GUMA) ibikora mbona batuma hari talents zabantu zisubira inyuma, icyo cyari icya 1. Icya 2. Impamvu mvuze ibi ,ese niba bareba ukunzwe cyane kdi akaririmba neza, hari uwakunzwe cyane yewe akagira n indirimbo nziza zifite ubutumwa nka Kayirebwa cg Muyango cg massamba cg Kamaliza ko ntarumva habaho ababagenera ibihembo.? None se niba muri ibi bihe tugezemo aruko bimeze umuziki wa cyizungu akaba ariwo uhabwa agaciro kurusha umwimerere wacu kdi mu gihugu cyacu, nkatwe twitwa ngo turi batoya dukora umuziki w umwimerere ibi bintu koko ntibizajya bica intege benshi , cyera mu rwanda habagaho amarushanwa muri culture ugasanga rwose abahanzi bakora injyana hakondo hari uburyo nabo batezwa mo imbere , ariko ubu ubanza nta na minister y umuco ikibaho, niriho ubanza itazi uko bikorwa. gusa icyo mbona twebwe ibyo dukora tubikora kuko biturimo kdi tubikunda naho ubundi twakabiretse pe. nahamagarira abakora umuziki gakondo bose gukomeza gukora badacika intege ibyiza bir’ imbere.

Criminal Paul Kagame