Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#27199

Ariko se koko sibyo ! Kuva igihe perezida Mobutu yaviriye ku butegetsi kugeza aya magingo, abaturage batuye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ntibongeye kugira amahoro ukundi. Nyuma y’ubugizi bwa nabi bwahitanye abaturage 51 ahitwa Beni batemaguwe n’abasirikari bo mu mitwe yitwara kinyeshyamba, abashyitsi banyuranye bagiye gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’icyo gitero cyagabwe gitunguranye.

Taliki 15 Kanama 2016 umuyobozi w’ingabo za Loni ziri mu burasirazuba bwa Kongo yagiye gufata mu mugongo abaturage b’i Beni. Kuwa kabiri ushize, itsinda rya Guverinoma riturutse i Kinshasa naryo ryasesekaye Beni kugira ngo riganire n’abaturage banabahumurize ku byabaye. Abo bategetsi bagiye ahitwa Rwangoma mu bihuru n’isayo ku buryo imodoka zitabashaga kuhagenda neza bitewe n’ubunyerere.

Izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo Nyakubahwa Augustin Matata Ponyo ndetse na minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu witwa Evariste Boshab. Ahanini bahagenze mu modoka kubera imvura n’ibyondo. Kubera imihanda iheruka gukorwa mu myaka nka magana angahe ishize. Hamwe na hamwe imodoka zaheragamo bakabanza gusunika.

Abategetsi bari bateraniye aho bibajije niba nta byitso byaba byarabayeho kugera ubwo abantu binjira mu mutima w’umujyi wa beni bakica abantu 51 hanyuma ntibafatwe bakaburirwa irengero. Bavuze ko aho biciwe ari ahantu hakunze kunyurwa na ADF-NALU irwanya Museveni muri Uganda izi nyeshyamba zikaba zarakoze inyabutatu y’urupfu.

Minisitiri w’intebe Ponyo yabwiye abaturage ko icyo gitero cyabahekuye ari igitero cy’iterabwoba kandi ko bagomba gukomeza gukurikirana abakigabye kugeza babamazeho. Nyamara Ponyo yabwije abaturage ba Beni ukuri ko bidashoboka kubacungira umutekano 100% kuko ngo hari abaturage batuye kure cyane mu mashyamba kandi umwe umwe mu bigunda no mu bihuru ku buryo atababeshya ko abashinzwe umutekano bazabageraho bose.

Minisitiri w’intebe wa Kabila yavuze ko bitashobokera leta ya Kinshasa gushyira umusirikari cyangwa umupolisi kuri buri metero ngo kuko muri Kongo umuntu abyuka akagira atya agatwika abandi bagashya bagakongoka uwabatwitse akigendera ntafatwe. Ponyo yabwiye abaturage ba Beni ko perezida Kabila abafite ku mutima ndetse ko ibyababayeho byamukoze ahantu ku buryo abazirikana.

Abaturage bavugirije induru minisitiri w’intebe

Habaye inama y’abategetsi mu rwego rwo kwiga uko umutekano wavugururwa ariko hagamijwe no kumva ibyifuzo bya bamwe mu baturage b’ahabereye ibyago. Mbere y’uko minisitiri w’intebe asubira i Kinshasa, abaturage bisutse mu mihanda baramukoba, baramuhema, baramuhenera, bamuvugiriza induru biratinda ahitamo kuganira nabo mu Giswahili.

Ariko ibyo bisa n’aho ntacyo byunguye kuko, ubwo yavugaga ageze hagati imbwirwaruhame ye, abaturage bamuvugirije induru birakomera bavuga ko ubutegetsi bwa Kabila yagiye ahagarariye bwamunzwe na ruswa ku rwego rwo hejuru ahubwo akaba aribwo buboherereza ababamazeho urubyaro n’abaturanyi. Bamubwiye ko ntacyamujyanyeyo na cyane ko nta n’icyo bibamariye. Mu kumukoba no kumuhema, abaturage babwiye minisitiri w’intebe ko intwari yabo ari colonel Mamadou NDARA (wa wundi waguye mu gitero cyo guhiga M23) bavuga ko ariwe bari bazi wakundaga abaturage ba Kongo ngo naho abandi bose baracyatsa ni ibisahiranda byirira bikigendera!!!

Minisitiri Ponyo bimuyobeye ni uko afata indege yisubirira i Kinshasa. Akihava abaturage bahise bakora imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma ya Kabila bayisaba kwegura ikavaho kuko ngo ntacyo imariye abaturage ba Kongo. Muri iyo myigaragambyo yari ikaze yaguyemo umuturage umwe n’umusirikari umwe ariko hari n’umugore utwite barashe baramushwanyura ntiyapfa abigaragambyaga baramunyukanyuka bamuca hejuru kubera kwirukanka bahunga amasasu ya polisi na FARDC.

Criminal Paul Kagame