Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA
Tagged: ABACUNGUZI, Abanyarwanda, abdu juma kayira, African socialism, Afro Colombia, Akagera National Park, Ange Kagame, Angie Kagame, angie kagame daughters, angie kagame naked, Burera, Business in Rwanda, Butare, BYIRINGIRO victor Gen Maj, Byumba, Cecile Kayirebwa, chloe stones isis, Colombia blacks, Colombia rebels, Colombian Africans, CRND-ubwiyunge, Cuisine of Rwanda, Culture of Rwanda, Cyangugu, Democratic Republic of the Congo, Education in Rwanda, ELN, FARC, FDLR, FOCA, Foreign relations of Rwanda, FPR, fred rwigyema, Free Rwanda, free rwanda accommodation, free rwanda books, free rwanda boys, free rwanda business, free rwanda cakes, free rwanda clothes, free rwanda computers, free rwanda essays, free rwanda finances, free rwanda food, free rwanda forum, free rwanda girls, free rwanda media, free rwanda money, free rwanda now, free rwanda politics, free rwanda porn, free rwanda press, free rwanda prisoners, free rwanda programs, free rwanda safari, free rwanda software, free rwanda tickets, free rwanda voices, free rwanda vouchers, free rwanda wiki, Gasarenda, Gikongoro, Gisenyi, Gitarama, hutu, Immaculee Ilibigiza, Inkotanyi, Invest in Rwanda, isis chloes, Ivan Cyomoro, Jeannette Kagame, Joram jojo, Joseph Kabila, Juma Kayira, kayumba nyamwasa, Kibeho, Kibungo, Kibuye, Kigali, Kinyarwanda, martin ikuluba, Marxism, mary eliza Johannes, Michel Mpambara, Military of Rwanda, Miss jojo, MPLA, Muhanga, Muhazi, Musanze, Music of Rwanda, Nyanza, Paul kagame, paul kagame bodyguards, paul kagame business, paul kagame cars, paul kagame childhood, paul kagame children, paul kagame corrupt, paul kagame crimes, paul kagame death squards, paul kagame dying, paul kagame friends, paul kagame genocide, paul kagame greed, paul kagame has cancer, paul kagame hiv, paul kagame homes, paul kagame ill, paul kagame illness, paul kagame investment, paul kagame lies, paul kagame lovers, paul kagame medical records, paul kagame medical report, paul kagame money, paul kagame naked, paul kagame photos, paul kagame rwanda, paul kagame secrets, paul kagame sponsor, paul kagame trip, paul kagame visit, paul kagame wars, Politics of Rwanda, President of Rwanda, RPF, RUBANDA, Ruhengeri, Ruhondo, Russel Brand, Rwamagana, Rwanda, rwanda academy, rwanda action, rwanda alternative government, Rwanda Art, rwanda artists, rwanda beautiful girls, rwanda best political party, rwanda bitcoins, Rwanda Bloggers, Rwanda Blogs, Rwanda Boys, rwanda cinema, Rwanda Communists, Rwanda Corruption, rwanda creative, Rwanda Crimes, rwanda current events, rwanda day photos, rwanda day secrets, rwanda Defense, rwanda democracy now, Rwanda Dictator, rwanda disasters, rwanda Economy, Rwanda Elections, rwanda exchange, rwanda exiles, Rwanda Film, Rwanda Food, Rwanda Foods, rwanda Foreign Relations, Rwanda Freedom fighters, rwanda genocide, rwanda Geography, rwanda ghosts, Rwanda Girls, rwanda Government and Political Conditions, Rwanda guerillas, rwanda hackers, rwanda History, Rwanda hotels, rwanda housing, rwanda ict, Rwanda Investment, Rwanda latest news, rwanda leftist, Rwanda leftists, rwanda logos, rwanda magazine, Rwanda Media, Rwanda Men, Rwanda Models, rwanda moderate, rwanda moderate political organisation, rwanda most famous, rwanda multimedia, Rwanda Music, rwanda new generation, rwanda new media, Rwanda Now, Rwanda Opposition parties, rwanda orphanages, Rwanda Patriotic Front, rwanda People, Rwanda Photos, Rwanda Pictures, Rwanda Politics, Rwanda Poor, rwanda porn, Rwanda Poverty, Rwanda Radio stations, Rwanda Rebels, rwanda refugee resettlement, Rwanda resistance, rwanda rwistance forces, rwanda sexy girls, rwanda social media, rwanda socialism, rwanda socialist politics, rwanda socialists, rwanda sport, rwanda statistics, rwanda stock market, rwanda talent, rwanda tourism, rwanda travel, rwanda tv, rwanda watch, Rwanda websites, Rwanda Wiki, rwanda winning, Rwanda Women, Rwanda youth, Rwandaise, Rwandan, Rwandan fashion, Rwandans, Rweru, save rwanda, Socialism, Sonia Rolland, Study in Rwanda, Transport in Rwanda, U.S.-Rwandan Relations, Umucunguzi, UPDF, URUGAGA, Visit Rwanda
- This topic has 62 replies, 1 voice, and was last updated 3 years, 9 months ago by
Paul Kagame.
-
AuthorPosts
-
November 3, 2016 at 9:04 pm #27312
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 57 REVOLISIYO YA RUBANDA IBAYE MU RWANDA
BACUNGUZI,
BACUNGUZIKAZI,
BAVANDIMWE,
NSHUTI Z’URUGAGA.
Nimugire amahoro y’Imana kandi muharanire iteka UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE byo ntego y’Urugaga rwacu FDLR.
Tariki ya 1 Ugushyingo 1959 – tariki ya 1 Ugushyingo 2016, imyaka 57 irashize habayeho Revolisiyo ya Rubanda mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.
Kuri iyi tariki ya 1 Ugushyingo, mu rugaga rwacu FDLR tuzirikana kandi umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ku bawemera. Mukwizihiza iyi minsi mikuru yombi, tuyifatanya n’umunsi mukuru w’INTWARI N’UMUSILIKARi UTAZWI (SOLDAT INCONNU) ubusanzwe twizihiza tariki ya 26 Ukwakira buri mwaka.
Mugire isabukuru nziza y’iyi mpurirane y’iminsi mikuru.
BACUNGUZI,
BACUNGUZIKAZI,
BAVANDIMWE,
NSHUTI dusangiye gupfa no gukira.
Revolisiyo ya Rubanda tuzirikana ku ncuro ya 57 ikomoka ku miyoborere mibi y’agatsiko k’ubwoko bumwe bw’abatutsi kamaze imyaka isaga 400 ku butegetsi bw’ingoma ya cyami gakandamiza Rubanda nyamwinshi.
Ahagana mu 1950,bake mu bahutu bashoboye gukandagiza ikirenge mu ishuli bafashe iya mbere mu kwamagana iyo mitegekere mibi mu nyandiko yabo yitwa” Manifeste des Bahutu”.
Mu gucubya iyo nkubiri yashakaga impindura matwara, umwami Mutara III RUDAHIGWA yaciye iteka rica ubuhake bwari bumaze kurembya Rubanda, ategeka ko umugaragu na shebuja bagabana inka n’ibikingi bikavaho, ashyiraho kandi bya nikize umusushefu ( Sous-chef) w’umuhutu witwa MBONYUMUTWA Dominiko.
Iri teka ry’umwami ntiryanyuze abatutsi b’abahezanguni baje kwamagana iryo gabana mu nama nkuru y’igihugu bavuga ko abagabana ari abafitanye isano y’amaraso, ko nta yindi sano hagati y’umuhutu n’umututsi uretse iy’umugaragu na shebuja. HABYALIMANA GITERA Yozefu wari muri iyo nama avuganira abahutu yari ahasize agatwe bashaka kubimuziza, maze umwami RUDAHIRWA amukirisha iyi mvugo agira ati:” AHO KWICA GITERA WAKWICA IKIBIMUTERA”.
Umwami Mutara III RUDAHIRWA warebwaga nabi na bene wabo b’abahezanguni ntiyateye kabiri kuko yapfuye amarabira ari mu rugendo i Bujumbura mu Burundi kuwa 25/7/1959 asimburwa ku ngoma na mwene se NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE ku izina ry’ubwami rya Kigeli V.
Aha tukibutsa ko izina ry’ubwami KIGELI ryari izina ry’abami b’intambara. KIGERI V NDAHINDURWA n’abambari be ntibazuyaje mu guhiga buhongo impirimbanyi z’impinduka.
Nguko uko kuwa 1 Ugushyingo 1959, MBONYUMUTWA DOMINIKO umwe muri izo mpirimbanyi avuye mu misa mu Byimana ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose yahohotewe hafi kwicwa n’insoresore z’abarunari zimutegeye mu nzira munsi ya KABGAYI.
Iyo nkuru y’ihohoterwa rya MBONYUMUTWA abahutu benshi bibonagamo mu butegetsi bwariho yasakaye u Rwanda rwose mu gihe gito iba intandaro y’imyivumbagatanyo n’imvururu byakwiriye igihugu cyose aribyo byiswe REVOLISIYO YA RUBANDA twibuka none. Iyo nkubiri ya revolisiyo niyo dukesha:
– Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu 1960 ;
– Gusezerera ingoma ya cyami hashingwa Repubulika muri Demokarasi kuwa 28/1/1961;
– Ubwigenge bw’igihugu cyacu kuwa 1/7/1962.
Ibi byose kugira ngo bigerweho, habaye ahabagabo b’intwari ndetse haboneka n’ibitambo. Ubwo tuzirikana umunsi mukuru w’Itwari n’Umusilikare utazwi, twibuke abo bose bameneye igihugu cyacu amaraso n’abakomeje kwitanga mu kurenganura rubanda.
BACUNGUZI,
BACUNGUZIKAZI,
BAVANDIMWE,
NSHUTI.
Turizihiza iyi sabukuru ya 57 ya Revolisiyo ya rubanda, imbaga y’abanyaryanda yaravukijwe ibyiza byose dukesha iyo Revolisiyo.
Kuva Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu za gisilikare mu mivu y’amaraso y’abanyarwanda, ubu imiyoborere y’igihugu cyacu ntaho itaniye n’iyariho mbere ya Revolisiyo yo mu 1959:
– Ubutegetsi bwihariwe n’agatsiko ka FPR- Inkotanyi karangajwe imbere na Paul Kagame n’abambari bako, kica kagakiza uwo gashaka, igihe gashakiye n’uko gashaka haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
– Ubukungu n’ibindi byiza byose by’igihugu byikubiwe nako gatsiko mu gihe abenshi bicira isazi mu jisho.
– Repubulika iriho ku izina gusa naho Demokarasi yagiye nka nyomberi.
– Umutekano mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari uragerwa ku mashyi kubera politiki gashoza ntambara ya Paul Kagame wigize umwami w’intambara mu karere.
Magingo aya haravugwa ikibazo cy’umwami KIGELI V NDAHINDURWA wahunze u Rwanda ingoma ye ya cyami imaze gusezererwa, none aguye ishyanga akiyita uwami, atemera Repubulika, hakaba hari impaka zo kumugarura mu Rwanda agahambwa nk’umwami ndetse bivugwa ko agomba gusimburwa.
Ese ubwo bwami na Repubulika dukesha Revolisiyo bizabangikana bite?
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA.
Urugamba urugaga rwacu FDLR ruriho ni urwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda bongeye kubohwa n’iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-Inkotanyi.
Murumva ko ntaho rutaniye n’urw’impirimbanyi za Demokarasi na Repubulika zarwanye.
Tugere ikirenge mu cyazo turangwa no:
– Gukunda igihugu no kucyitangira;
– Kugira urukundo n’ubumwe nyakuri;
– Kuzuzanya no koroherana muri byose na hose;
– Kurangwa n’ukuri mu byo dukora byose;
– N’indi myifatire mboneza rugamba ibereye umucunguzi.
BACUNGUZI,
BACUNGUZIKAZI,
BAVANDIMWE,
NSHUTI.
Muri uru rugamba rwacu turagaya byimazeyo ibigwari, abagambanyi, ibisahiranda n’abandi bose bakomeje gutiza umwanzi umurindi bifatanya nawe mu bikorwa byose bigamije gusenya urugaga rwacu FDLR, mizero yo gutabarwa kw’abanyarwanda.
Nubwo ingorane zitabura, buri mucunguzi nyawe ntakwiye gucika intege kuko buri gihe umwanzi aducira icyobo, IMANA NYIRURUGAMBA ikaducira icyanzu. Turusheho kuyigororokera, tuyiture ibitunaniye, nta shiti isezerano ry’abanyarwanda izarisohoza kandi ukuri kuzatsinda.
HARAKABAHO URUGAGA RWACU FDLR N’ABACUNGUZI BARWO;
HARAKABAHO REVOLISIYO YA RUBANDA;
HARAKABAHO INSHUTI Z’URUGAGA FDLR
MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.
Bikozwe kuwa 27/10/2016
(Sé)
BYIRINGIRO VICTOR
General-Major
Président ai des FDLR
March 9, 2017 at 9:00 pm #27346ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU MUNSI WA 8 WERURWE WAHARIWE ABARI N’ABATEGARUGORI
Bacunguzi, Bacunguzikazi, Bari, bategarugori, nshuti bavandimwe, mpunzi z’abanyarwanda mbere ya byose mbanje kubasuhuza: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE BIZATUGEZA KU MAJYAMBERE NYAYO.
Kuri uyu munsi rero twijihijeho UMUNSI ngaruka mwaka w’ABARI n’ABATEGARUGORI ku isi yose, nagirango mbere yo kugira ikindi mvuga mubanze mumfashe dushimire Imana yaturinze mu bihe bikomeye bitambutse, mu gihe abanzi bacu bo bashakaga ko dusibangana Imana ntibyemere ikaducira icyanzu. Iyo Mana rero tuyihe amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge.
Bari, bategarugori, bacunguzi, bacunguzikazi twongeye kwizihiza umunsi wahariwe ABARI N’ABATEGARUGORI tukiri ishyanga inyuma y’igihugu cyacu. BIRABABAJE !!!
Umunsi wo kuwa 8 Werurwe wa buri mwaka washyiriweho kongera guha agaciro umwari n’umutegarugori, kubamara ipfunwe no kubongerera ubushobozi n’amahirwe ntibongere guhezwa mu milimo imwe n’imwe batari bemerewe gukora, amashuri batemererwaga kwiga ubu bakayashyirwamo. Mu mirimo batemererwaga gukora twavuga nk’imirimo ya politike, kujya mu nzego z’ubutegetsi n’ibindi… Basabaga rero ko uburenganzira ndetse n’amahirwe bingana haba ku mukobwa haba ku muhungu. Abantu b’igitsina gore ntibumve ko akazi kabo karangirira mu gikoni (imirimo yo mu rugo) gusa.
Bacunguzi, bacunguzikazi, bari bategarugori, ntiduheranwe n’aka kaga turimo muri aya mashyamba ya Kongo ngo maze natwe twipfobye. Erega ngo nta mvura idahita kandi ngo nyuma y’imibabaro haboneka umunezero. Bategarugori rero kandi babyeyi dukomere ku nshingano yacu yo kuba ba MBUMBURUGO na ba MUTEGARUGORI bizihiye u Rwanda n’umuco warwo kandi uwo muco w’umunyarwandakazi usigaye ubungubu usa n’aho ugiye gucika kubera imico y’aho twatataniye, dukomeze tuwigishe abo dukuriye bityo dutegurira ejo hazaza.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibi bihe tugezemo, turashishikarizwa kurwanya ubujiji bw’uburyo bwose twirinda kuba ba Adela Mukasine, tuyoboka amashyirahamwe ariho, aho atari tugahanga amashyashya. Ahangaha kandi tujye twibuka ko Iterambere dushaka ari iryubaka atari irisenya; ntabwo ari bwa buringanire buvugwa ngo umugabo azareshya n’umugore ngo bajye basimburana ku mirimo yose : ngo umwe avome uyu munsi undi nawe ku munsi ukurikiyeho, niba umugore yatetse none, ejo ngo ni umugabo. oya. Ibyo ntabwo ari byo twita UBURINGANIRE, nta n’ubwo aribyo turi kwigisha aha. Agaciro k’umugabo ntabwo kavuyeho n’icyubahiro iwe aragihorana ahubwo ibikorwa byose bigomba kuza mu buryo bwo kuzuzanya nta gasuzuguro kahabaye.
Turahamagarirwa kandi kwita ku burere bw’abana tubaha urugero rwiza, tubashyira mu mashuri, ABARI bacu tukabegera tukabahugura dore ko intambara yababujije amahirwe yo gukomeza amashuri yabo bigatuma bamwe bashaka abagabo imburagihe kubera mbuze uko ngira.
Bari, bategarugori, nshuti bavandimwe, uyu munsi utubere umwanya mwiza buri wese mu rwego arimo, arebe uruhare afite cyangwa yagombye kugira kuri uru rugamba turiho twese. Dusubize amaso inyuma turebe aho tuvuye, dusuzume aho tugeze, maze ibi byombi bidufashe gutegura ejo hazaza.
Bategarugori, twibuke ko ubutegetsi ngo buva mu mbere kandi ngo ukurusha umugore akurusha n’urugo. Ngaho rero nitube abajyanama beza. Niba koko turi umutima w’ingo zacu, izo ngo zikaba arizo zigize urugaga rwacu FDLR, twumve koko ko ari twe mutima w’urugaga rwacu. Tube abajyanama beza mu ngo zacu, mu muryango wacu, mu rugaga rwacu. Twirinde kwitwa ba NYIRANTIBINDEBA.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BARI, BATEGARUGORI, NSHUTI BAVANDIMWE, MPUNZI Z’ABANYARWANDA,
Ndangije mbifuriza mwese UMUNSI MWIZA w’ABARI N’ABATEGARUGORI muzirikana nyine impamvu zatumye uyu munsi ushyirwaho, bityo natwe twirinde kwidehera twiheza mu bikorwa ibyo aribyo byose bigamije guteza imbere ikiremwamuntu.
Ngaho rero TWESE nk’abitsamuye dushyire imbaraga zacu n’ibitekerezo byacu hamwe maze amata abyare amavuta.
HARAKABAHO FDLR N’ABAYOBOZI BAYO ;
HARAKABAHO ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI;
HARAKABAHO UMUNSI W’ABARI N’ABATEGARUGORI.
MURAKOZE MURAKARAMA.
Bikozwe kuwa 07 Werurwe 2017
(Sé)
Mme IZERIMANA Victoire
KOMISERI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI N’UMURYANGO MURI FDLR
April 10, 2017 at 11:53 am #27348Abahungiye hanze y’u Rwanda, FPR- Inkotanyi yarabakurikiranye, igenda ibica
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ IZINDI MPUNZI KU ISABUKURU Y’ IMYAKA 23 HIBUKWA IYICWA RYA PEREZIDA HABYARIMANA YUVENALI MU IHANURWA RY’ INDEGE YARI IMUTWAYE KUWA 06 MATA 1994
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE,
Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’ UBWIYUNGE byo bizatugeza ku MAJYAMBERE arambye.Tariki ya 06 Mata 1994, tariki ya 06 Mata 2017, imyaka 23 irashize Abanyarwanda twibuka ihanurwa ry’ indege yari itwaye Perezida w’ u Rwanda HABYARIMANA Yuvenali na Perezida w’u BURUNDI SIPIRIYANI NTARYAMIRA n’ abo bari kumwe bose ubwo bari bavuye mu nama i Dar-es-Salam muri Tanzaniya.
Iyo nama yari igamije gukemura burundu inzitizi zatumaga amasezerano ya ARUSHA adashyirwa mu bikorwa kugira ngo intambara FPR- Inkotanyi yashoje k’ u Rwanda kuva tariki ya 01 Ukwakira 1990 iturutse mu gihugu cy’ igituranyi cya Uganda irangire.
FPR-Inkotanyi imaze gutera u Rwanda, habaye inama nyinshi hagamijwe kugarura amahoro mu gihugu kugeza aho hasinywe amasezerano y’ amahoro ya ARUSHA tariki ya 04 Kanama 1993 yemezaga ko hashyirwaho Leta y’ inzibacyuho yaguye ihuriweho n’amashyaka yose yemewe mu Rwanda, na FPR irimo; nyuma hakazaba amatora.
Ayo masezerano ntiyanyuze FPR- Inkotanyi kuko yatinyaga ayo matora kubera ko nta cyizere cyo kuyatsinda yari ifite; ihitamo gukomeza imirwano.
Bigeze muri Mata 1994, nibwo hatumijwe inama muri Tanzaniya kugira ngo hasuzumwe uko amasezerano ya ARUSHA yashyirwa mu bikorwa . Ikigaragara ni uko ugutumizwa kw’ iyo nama hari hihishemo umugambi mubisha wo guhitana Perezida w’ u Rwanda atahutse mu gihugu cye kandi niko byagenze koko, indege bayirashe igiye kugwa ku kibuga cy’ i Kanombe.
Bityo haburizwamo ishyirwaho ry’ inzego za Leta y’ inzibacyuho, ahubwo FPR-Inkotanyi ihita yubura imirwano yari yarahagaze kugeza ubwo ifashe ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994. Nta kuntu itari kubigeraho kubera ko yari ishyigikiwe byimazeyo na ba Mpatsibihugu aricyo cyatumye hapfa imbaga y’abanyarwanda mu gihugu, abandi baragihunga ku bwinshi kubera ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi yakoraga.
Abatarashoboye guhunga bicirwa mu ngo zabo no mu makambi y’ imbere mu gihugu nk’ i Kibeho.Abahungiye hanze y’u Rwanda, FPR- Inkotanyi yarabakurikiranye, igenda ibica umugenda kugeza magingo aya cyane cyane abahungiye muri Kongo.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE,
Nubwo ukuri kw’ ihanurwa ry’ indege ya Perezida HABYARIMANA kuzwi, FPR- Inkotanyi n’ abambari bayo ntibigeze bashaka ko kujya ahagaragara. Icyo bashaka ni ugusibanganya burundu ibimenyetso byose ku kuri ku ihanurwa ry’ iyo ndege harimo guhiga bukware abahamya b’uko kuri ( Témoins gênants).BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE,
Ubu twibuka ku nshuro ya 23 iyicwa rya Perezida HABYARIMANA Yuvenali na Perezida Sipiriyani NTARYAMIRA bari kumwe ndetse n’ abari babaherekeje, akaga gakomeye FPR- Inkotanyi n’ abambari bayo bateje u Rwanda n’abanyarwanda icyo gihe, biragaragara ko abo bagome batigeze bava ku izima kuko kugeza magingo aya , abantu barakicwa mu Rwanda, impunzi zirahigwa bukware, zikicwa cyangwa zigacyurwa ku ngufu hiyongeyeho no kuzihimbira ibirego kugira ngo zikurikiranywe mu bucamanza aho ziri hose.Kubw’ umwihariko, impunzi ziri muri Kongo ntizisiba kugabwaho ibitero by’ ingabo za Kongo zifatanije na MONUSCO, iz’ u Rwanda, n’ imitwe y’ abakongomani yitwaje intwaro harimo na M23 ishyigikiwe n’ u Rwanda.
Abari mu Rwanda nabo ntiborohewe na gato: ubukene buranuma, inzara bita Nzaramba iraca agati, gutwikirwa mu magereza nibyo bigezweho, kurigiswa n’ ibindi.
Aho kugira ngo ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi bushakire umuti ibyo bibazo bibangamiye abaturage ahubwo burigutegura amatora atekinitse atazagira icyo amarira rubanda uretse kurushaho kubatsikamira no kwimakaza ingoma ya cyami.
Niyo mpamvu FDLR tugomba gukomeza umugambi mwiza twiyemeje wo kubohoza u Rwanda n’ abanyarwanda.BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE;
Uharanira ukuri ntatsindwa kandi imbuto y’ umugisha isoromwa ku giti cy’ umuruho.Ukuri duharanira gutangiye kujya ahagaragara kandi kuzatsinda ikinyoma nta shiti.
Kugira ngo iyi ntego igerweho rero, turasabwa ibi bikurikira:
– Gukomeza kugira ubutwari no kudacika intege;
– Koroherana no kwihanganirana twirinda gucikamo ibice ahubwo dushyira hamwe;
– Kuzuza neza inshingano kuri buri wese kandi bigakorerwa igihe;
– Gukomera ku ibanga…Intego yacu tuzayigeraho nidukomeza kuyishyira mu maboko y’ IMANA NYIRIMITSINDO kandi turushaho kuyigororokera. Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu , ntakabuza tuzatsinda.
Harakabaho Urugaga rwacu FDLR n’ Abacunguzi barwo;
– Harakabaho Ukuri n’Ubutabera byo nkingi y’ Amajyambere nyayo.
Imana irakarama.Bikozwe kuwa 6 Mata 2017
BYIRINGIRO Victor
Gen Maj
PRESIDENTai des FDLR -
AuthorPosts
- You must be logged in to reply to this topic.