1 voice
150 replies
  • Creator
    Topic
  • #1428
    The National Defense forces of the country of mwezi gisabo and ntare rushatsi cambarantama

    The National Defense forces of the country of mwezi gisabo and ntare rushatsi cambarantama

    This is explained by the fact that a new agenda has been imposed by bujumbura. Serious, the five would have accepted. The reason: all would come not to convince finally nkurunziza to engage in an inclusive dialogue, but to congratulate him, something regrettable because they would have been the day of his inauguration.

    Burundi Hope

    According to our source, the members of this delegation would each, his own interests to begin by the head of mission, which today is haunted by the diversion of the public treasury, a fund that would be used for the construction of a pool of his own , which funds he accepts his partial refund so that the file is in South African Justice. In the same angle, the other 4 OR EVEN 3, would be here for other purposes data instead of convincing on the merits of the deployment of the maprobu.

    Burundi Hope

    Faced with this situation outraged, the imposition of the agenda, one of the members of that delegation would have almost wanting to return to his country, in order not to share the responsibility and not hurt his good name. Anyway this gesture, shows that men with integrity and incorruptible still exist.

    Criminal Paul Kagame

  • Author
    Replies
  • #1446

    Nyuma yuko uwariColonel RuhorimbereagizweGeneral de Brigade, twashatse kuganira nawe kugira ngo tumenye amwe mu mateka ye. Dore ikiganiro twagiranye nawe:Impamo.org: Witwa nde, wavukiye he?General Ruhorimbere:Nitwa RUHORIMBERE Eric; navukiye Irundu mu Minembwe muri groupement y’Abashimunyaka, mw’izone y’iFizi, muri Kivu y’epfo ku minsi 16/07/1969.Impamo.org:Winjiye igisoda ryari? Hehe?General Ruhorimbere:Ninjiye igisoda muri 1991 mu gihugu ca Uganda mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda; ico gihe twagiye turi abana b’Abanyamurengebenshi.Impamo.org: N’iki caguteye kuja mu gisoda?

    Kandi kubera iki mwahisemo kuja Uganda cangwa mu Rwanda?General Ruhorimbere:Mbere yuko tuja mu gisoda, hariho akarengane kenshi kakorerwaga ubgoko bgacu kandi ico gihe kuba umusoda wa ZAIRE ntaco byari gufasha cane ubwoko. Byabaye ngombga yuko tuja gushaka ahantu twakorera igisodac’umwuga kugira ngo tuzabashe kurengera ubgoko. Mu Rwanda twajanwe n’ishaka rya bene wacu b’i Rwanda; tumaze gutsinda urugamba biba ngombga ko tugaruka iwacukurengera bene wacu. Urwo nirwo rugamba duhoramo buri gihe kandi twizeye kuzarutsinda.Impamo.org: N’irihe pete rya mbere mwabonye mu gisoda? Nyuma n’izihe zindi mwabonye ?General Ruhorimbere:Ipete ya mbere nabonye ni caporal; ico gihe nari nkiri mu gisoda c’u Rwanda. Nyuma nanone nongeyeguhabga ipete rya Sergent n’ubundi nari nkiri mu Rwanda. Ngeze muri Congo nakomeje gufata indi myanya mu gisoda ariko ipete ryari ritarahinduka.Impamo.org:Watubgira imwe muri iyo myanya wakozemo?General Ruhorimbere:Nabaye chef platon (nayoboye paratuni), nyobora na company (abenshi bavuga ngo kampani), nayoboye na batallion naje no kuba chef des operation(G3) muri CNDP, nayoboye brigadekuva 2000-2003, RCD impa umwanya wa region wungirije i Bukavu.

    Criminal Paul Kagame

    #1447

    MURI VYURA 8/1998 TWABUZEMO BENSHI

    RDC: VYURA: Hari 8/1998 ubwo muri Congo yose umunyamurenge numututsi murirusange ndetse nusa nawe yariyabaye nkikivume muricyo gihugu. Ubwo umugambi wateguwe nareta mugihe kitarenze amezi , umugambi wokumaraho umututsi muri Congo uremezwa ushirwa mubikorwa.

    Muruyu mwaka ugira amateka mabi , ubwo abacu bicwaga hose, ntawitaye kubirimo kubera muri Congo ninako abanyamulenge bari batuye muri Congo region ya Katanga hagati ya Kalemie na Moba hitwaga VYURA nabahatuye bakitwa aba B-V (Banyamulenge – Vyura) baje guhura nintambara, ubwicanyi , umugambi ntokwita uwumuntu uteketeza ko nawe azapfa. Genocide irategurwa ishira mubikorwa. Gusa Imana itareba nkibuhugu bikimeye, ntirebere nka L’ONU, irirahira iti umugambi mubi wose ushaka kumara ubwoko niremeye sinzabyemera ndi Imana. Nkuko nabanye namwe kuntambara zamurere, nkabakiza Mukeba, nkabarinda intambara zimishare, nkabarinda intambara ya 1996 ubwo mwarebesheje amaso yanyu interahamwe, Nyangoma, ningabo za Zaire zikanyura muri vyura mubireba, nkabateza ubwoba, ninako ngiye guteza ubwoba ingabo za Congo ziri muri vyura mwese mubireba maze murebeko ukuboko kw’Imana ko kurikumwe namwe .

    Guhera ikizingo ukageza kwambonga, abanyamulenge hafi 90% barafashwe bafubgirwa kwi zone. Bashirwa mumasomo, abandi bashirwa numakabisa nibitaro, ingobo zareta zirabagoto.

    Dore uko umugambi waruteye:

    1. Harunzwe inkwi igasanga no kwi zone zizatwika abana guhera kumyaka 16 ukageza kuwaraye uvutse.

    2. Imodoka yagombaga kuva moba yuzuye ibyuma byaba imbugita, imipanga nibindi byose bifashisha mukwica , byoherejwe nareta ya Desire Kabila. Bigakoresha mwikwica abagore nabasaza badafite imbaraga.

    3. Kwa commandant waruyoboye ingabo zari zarazanwe gukora Genocide muri vyura hari mbunde zikirinsha zaribukoreshwe bwambere mukurasa abagabo nabasore bose bagifite imbaraga. Gusa ntibyageze kumugambi wabo, doreko ijoro buca bica abanyamulenge muri vyura baraye bikanga cyane. Bamwe muribo bati turumva indege zizanye abatabazi babo zatangiye kwitura, abandi bati ingabo zibatabara zarangije kuhagera. Ntibuca aramahoro. Izonkuru zinjira mumwatwi yabo kugeza kwa commandant , ubwoba burabinjira babura gihamya, bati nitubona burakeye azaba ntabatabazi baje kubarwanira. Ariko mubyukuri Imana yari yateguje abanyantegenke kugirango bakoze isoni abakomeye.

    Dore Bamwe twatakaje muri vyura muriyo ntambara bicwa na reta ya Congo yariyobowe na Kabila muzehe.

    1. Sultan Kabogora Sekidende
    2. Runyaruka
    3. Rutekeza Nyirimuhanga
    4. Nkubuyinka Ruhimbya
    5. Ruhumbya Rutabuka
    6. Mutunzi Ruhumbya
    7. Ruberwa Rubundura
    8. Camarade Masiribo
    9. Ngirabakunzi Rugeza
    10. Ndakanikwa
    11. Buhoko President
    12. Munyamahoro Emeneya
    13. Rushingura Kamanura
    14. Kimanya
    15. Muyengeza Bahigwa
    16. Gasaba
    17. Gishamata
    18. Elias
    19. Muragizi
    20. Zahabu Ndakangwa
    21. Mathias
    22. Buhiga Samson
    23. Magege
    24. Rwisisa
    25. Rusagamba
    26. Marocain (Mutanga fils)
    27. Ruahambara Musafiri
    28. Dizoni Kazigaba
    29. Matayabu
    30. Ndakambirwa

    Nabandi benshi ntibuka. Gusa umugambi wasatani na Kabila muzehe, naretaye kwarukutumaraho burundi ariko Data womwinjura atanga ihumure. Yitamuruye munkingi yigicu ingabo za Kabila zicikamo igikuba.

    Niyo isi itatwitaho, RDC ikagambirira nabi, ONU ivaceceka, tukicwa ntawe ubyitaye ho, sufite umurwngezi uduhora hafi.

    Umwanditsi: Gasinzira James

    Criminal Paul Kagame

    #1448

    Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) ugiye kwohereza indorerezi 100z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’izindi 100 za gisirikare mu Burundi gukurikirana uko ibintu byifashe muri icyo gihugu mu gihe kivugwamo ikibazo cya politiki gikomeye n’umutekano muke.Ibyo ni ibyatangajwe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika yepfo mbere yo gufata indege ava i Bujumbura nyuma yo kuyobora intumwa zo mu rwego rwo hejuru Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wohereje muri icyo gihugu muri kino cyumweru kubonana na leta, abatavuga rumwe nayo ndetse n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta.Perezida Zuma ntiyigeze avuga igiheizo ndorerezi zizahagerera cyangwa se igihe zizatangirira akazi.Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida Zuma kandi rivuga ko ibibazo bya politiki by’Uburundi bigomba kubonerwa umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro bitagize uwo biheza kandi mu mahoro.Rivuga ko umuhuza, Perezida Yoweri Museveni, azatumiza ibiganiro bitagize uwo biheza mu gihe kidatinze.Rivuga kandi ko leta y’Uburundi yemeye gukomeza gufungura urubuga rwa politiki no gukora ibishoboka kugirango habeho ubwisanzure bw’itangazamakuru.Iryo tangazo ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, risaba amahanga gusubukura inkunga aha Uburundi.Intumwa za AU zinavuga ko zitewe impungenge n’ibikorwa by’urugomo, ibikorwa byo kwica n’ikibazo cya politiki bivugwa mu gihugu.Izo ntumwa zo mu rwego rwo hejuruPerezida Zuma yari ayoboye, zari zigizwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, Ali Bongo wa Gabon, ministri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz.Nyuma y’uruzinduko rw’izo ntumwa za AU, leta y’Uburundi nayo yashyizeahagarara itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza yazibwiye ko yemeye ibiganiro bitagize uwo biheje hagati ya leta n’abandi bose barebwa n’ikibazo cy’Uburundi bakorera mu mahoro hakurikijwe umwanzuro wa ONU 2248.Iryo tangazo kandi rivuga ko Perezida Nkurunziza yanenze imbere y’izo ntumwa “uruhare rubi Urwanda rufite mu guhungabanya amahoro n’umutekano by’Uburundi binyuze cyane cyane mu bikorwa byo guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi zahungiye muri icyo gihugu.”Izi ntumwa z’Umuryango w’Ubumwebwa Afurika zabanjirijwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki Moon, wari mu Burundi kuwa mbere no ku wa kabiri, nawe akabonana n’abategetsi b’Uburundi ndetse n’abandi banyapolitiki b’imbere mu gihugu bakaganira ku kibazo cya politiki kivugwa mu gihugu.Ikibazo cya politiki n’umutekano muke, uvugwa hamwe na hamwe mu mujyi wa Bujumbura, byatangiyemu Burundi nyuma yaho umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza afatiye icyemezo cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu mu matora yabaye umwaka ushize.

    Criminal Paul Kagame

    #1449

    amakuru atugezeho nuko Mubijombo harikumvikana amasasu bivugwako rwambikanye hagati ya FARDC NA Gumino biravugwako bapfuye guherekeza abakomeretsa turaguma dukurikirane turaza kubamenyesha ukobyagenze.

    Criminal Paul Kagame

    #1450

    Turamagana urubuga rwa Diaspora Banyamulenge kunkuru rwanditse isebya Bamwe mubayobozi babanyamurenge bakorera Kinshasa aho avugako Basabye Gen Didier Etumba uyoboye ingabo z’Igihugu (FARDC) ko yarandura burundu umutwe winyeshyamba za Gumino akayimaraho, turasaba abanyamakuru bagenzibacu kwirinda kwandika inkuru zidafite gihamya ahanini bigaragara nkogusebye noguharabika abayobozi ,Turasaba abantu bose kudaha agaciro ririyatangazo rya Diaspora kuko ntagihamya bifite ahubobwo nuguharabika Noguteranya abantu kugirango habeho gusubiranamo turabasaba kudaha agaciro iriyankuru kand twamaganye abantu bashaka kuducamo ibice kunyunguzabo bwite harabifuzako abanyamurenge basubiranamo.

    Criminal Paul Kagame

    #1451

    Abantu 2000 bagiye gufungurwa muBurundiaho Prezida Pierre Nkurunziza yiyemeje kandi kugira ibiganiro bitagize umuntu numwe bikumira.Ibyo byatangajwe n’umunyamabangamukuru wa ONU, Ban Ki-moon, amaze kubonana n’umukuru w’Uburundi Pierre Nkurunziza.Uwo mubare w’abagiye kurekurwa wakosowe mu nyuma n’ibiro by’umukuru w’igihugu.Imbere y’abanyamakuru,Ban Ki-moon yari yavuze ko Perezida Pierre Nkurunziza yamwemereye kurekura abantu ibihumbi 10.Umunyamabanga mu mukuru wa ONU yavuze ko ”nta mwanya wo guta uhari”.Umukuru w’Uburundi Pierre Nkurunziza yavuze ko anezerejwe cyane no kubona Ban Ki-moon agendereye Uburundi kandi ngo leta ayoboye na ONU bahuza ku bikeneye gukorwa biciye mu biganiro.PierreNkurunziza yavuze ko bavuganye n’ibindi bibazo byo mu karere aho babwiye Ban Ki Moon ko igihugu cy’Urwanda ”kitubaniye nabi,twavuze ko dufise ibimenyetso, ivyemezo, n’uko badufasha n’aho nyene kugira iyo nyifato bayireke, abanyarwanda n’abarundi tubane neza nk’uko byahoze kuva kera”.Umunyamabanga mukuru wa ONU yaraye abonanye n’abanyapolitiki banyuranye barimo umukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU, Leonce Ngendakumana, Charles Nditije uyoboye igice cya UPRONA kitemewe n’amategeko na Agathon Rwasa wo mu runani Amizero y’abarundi na Charles Nditiye asanzwe arimo.Ban Ki Moon yavuye mu Burundi yerekeza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

    Criminal Paul Kagame

    #1452

    Mwaramutse/Mwiriwe amahoro? N’ubwo hari ibyo twari tukiganiraho tutarafatira umwanzuro muri Banyamulenge Global Network (BGN), nifuje gutambutsa iri tangazo. Umuryango w’Abanyamulenge mu Rwanda ufatanyije n’Abanyarurambo, n’umuryango we wabugufi ndetse n’umuryango we bwite, urategura kwibuka Hon. Gisaro Muhoza Isaac tariki ya 16/03/2016. Kwibuka bikazabera i Kigali muri Foursquare Church Kimironko guhera 18:00. Kwibuka Hon Gisaro bizakorwa nk’umuhango w’umuryango hagamijwe gufasha abakiri bato n’abatarabashije kubana cg gukorana nawe kumumenya neza, kumuha agaciro akwiriye no gutera abandi ishyaka ryo gukunda umuryango mugari no kuwukorera. Kwibuka Hon Gisaro byadufasha no kwimakaza umuco wo gushimira abantu bakoze neza no gukumira ko bibagirana. Abari kure yacu babishoboye byaba byiza nabo babikoze. N’ubwo mu Rwanda tuzabikora mu rwego rw’umuryango, turifuza ko hazagera igihe akibukwa nk’umunyapolitike wa Kongo tubifashijwemo n’abavandimwe bacu b’abayobozi batuye muri icyo gihugu. Ikindi n’uko n’abandi bagiriye umuryango wacu akamaro igihe kizagera nabo tukabibuka. Iyi n’intangiriro, ibyiza byinshi biri imbere.
    Dr Aggee Shyaka Mugabe, Uhagarariye Umuryango w’Abanyamurenge mu Rwanda.

    Criminal Paul Kagame

    #1453

    AKANTU MUKWIYE KU ZIRIKANA NK’INAMA Y’UMUGOROBA

    Amadayimoni 2 yarahuye .1 yari inanutse cyane ishigaje nk’izuba rimwe ngo ipfe.
    Indi yari ibyibushye cyane.
    Nuko ibyibushye ibaza inanutse iti :Uzize iki se ko ugiye gupfa?
    Inanutse iti :boss yampaye Mission impossible, yanyoherereje mu rugo rw’abakristu iyo bagiye kurya barasenga bakanyirukana mu izina rya Yesu nkaba ndabwiriwe , bajya mu modoka bagasenga, nkaba ndasohotse nkagenda n’amaguru, Bajya kuryama bagasenga bagotesha urugo rwabo amaraso ya Yesu Ubwo nkaba ndaye hanze ubu aho bigeze Mission yananiye pe kandi ngarutse Boss yanyica. Aho yantumye naho ndenda kuhagwa Ndumva icyiza ari ukwiyahura. Nuko Dayimoni ibyibushye Iti :njye bajya kurya ntibibuke no gusenga tugasangira, kugenda turagendana hari n’igihe mbatwara basinze. Kuryama naho nuko ntibasenga tukiryamanira.
    Ahubwo mfite ubwoba ko Boss azahamvana kuko nahagize iwanjye kabisa.

    Nshuti bavandimwe Tujye twiragiza Imana muri gahunda zacu zose kugira ngo tudaha Satani icumbi.Murare kure ya satani mfura z’iwacu.

    Criminal Paul Kagame

    #1454

    Agathon Rwasa uvuga ko urupfu rumugera amajanja, yanyomoje Leta y’u Burundi ihakana ko itica abantu…..Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko hari abantu benshi bashimutwa nyuma bakicwa imirambo yabo igatahurwa hiryano hino, umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi yabivanye kuri Leta abishyira ku bagizi ba nabi, Agathon Rwasa akaba yamunyomoje imbere y’imbaga.Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni ubwo yari imbere y’abadepite kuri uyu wa kane tariki ya 18 /2/2016, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu gihugu, yavuze ko nta muntu n’umwe ushimutwa n’igipolisi cy’u Burundi ngo nyuma yicwe umurambo we utahurwe mu gace runaka.Agathon Rwasa Mu kumunyomoza, Visi Perezida mu Nteko ishingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa yamunyomoje amubwira ko ibyo ababwiye ari ibinyoma, yaboneyeho kumuha ingero n’amazina y’abantu benshi bagiye bicwa kandi bari bafashwe na polisi.Agathon Rwasa yatanze ingero z’abantu 4 bashimushwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abo bantu bakaba barakuwe mu modoka barimo ubwo bari bageze i Bugarama bashyirwa mu ya polisi, Agathonyahamije ko abo bantu bajyanwe gufungirwa “Iwabo w’abantu” kwa Gen Adolphe Nshimiyimana ubu wishwe, kugeza n’iyi saha abo bantu ngo nta muntu n’umwe wari wongera kubaca iryera.Agathon yakomeje abwira Minisitiri Bunyoni ko abeshya, yakomeje amubwira ko hari imodoka z’inzego za polisi zirirwa zizenguruka zishimuta abantu, izo modoka ko ziba zidafite ibirango (Plaque) cyangwa se zikagenda zibihinduranya kugirango zitamenyakana, “niba se ari iz’abagizi ba nabi kuki zica ku bapolisi ba Leta ntibazikurikirane cyangwa ngo bazirase”.Mu gushaka kwisobanura, Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko abo bantu bashimutwa n’abo bita abapolisi ko bataba ari abapolisi ba Leta bemewe, ko ariabagizi ba nabi baba biyambitseimyenda y’abapolisi bagamije kwambika icyasha polisi y’igihugu.Gusa ibi bisobanura Agathon Rwasa ahamya ko ari ibinyoma bya Bunyoni.Byagiye bitangazwa kenshi ko Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD zahawe imyambaro y’abapolisi n’abasirika, izi Mbonerakure zikaba zirirwa zizenguruka zishimuta abaturage rimwe na rimwe zikabica, abo zishimuta bakaba ari abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri mandaya 3.Agathon Rwasa nka Visi Perezida mu Nteko nshingamategeko, mu minsi ishize nibwo yatangaje ko urupfu rumugera amajanja, ko abizi neza ko hari abantu bashaka kumwica, ndetse ko byari byarangiye Imana ikinga ukuboko.Agathon yatangaje ko yari yatezwe n’abantu bagombaga kumwica, yamenye umugambi mubisha mbere aca indi nzira arurokoka atyo, uyu munyapolitiki wabaye inyeshyamba igihe kirekire muri FNL avuga ko atazongera kujya kuba mu buhungiro ko igiye yabayemo gihagije, ati: “nzakira uruzaza aho kongera kwitwa impunzi”.

    Criminal Paul Kagame

    #1455

    UBWOKO 4 BW’ABUMVA IJAMBO (Igice cya 4 )

    Uno ni umunsi wa 4 kuva dutangiye kuvuga ku nsanganyamatsiko ivuga ngo ” Kwizera kuzanwa no kumva”. Nifuje kubibutsa ubwoko 4 bw’abantu bumva Ijambo. Nifashishije icyanditswe kiri muri Matayo 13:18…Aho Yesu yasobanuye umugani w’umubibyi. Icanshimishije ni ukuntu yagaragaje ko ababwirwa bose atariko bumva, ko abumva bose atariko baba bumvise koko, ko ‘abumvise bose bataba basobanukiwe.
    Ndetse ko n’abasobanukiwe bose Ijambo ritabaha kwera imbuto (kubahindura).

    1. Umutima wo ku nzira (ku muhanda). Nta bubiko uwo mutima ugira bw’ijambo. Ni indangare. Iyo riwugezemo ntirimuregamamo! Wumva ijambo ritambuka! Ba numva rihita! Utekereza ko yari mu materaniro ariko wamubaza ibyavuzwe ati twafashijwe. Mwafashijwe n’iki? Ati uno munsi hari umunezero! Ati higishijwe iki ntabwo mbyibuka neza. Akubwije ukuri yavuga ko ntacyo yumvise! Bahaba badahari!

    2. Umutima w’urutare/ akara. Wakira ijambo unezerewe (nawe arafashwa/ rikora ku marangamutima). Akiva aho yaryumviye ararivuga, akaritangaho ubuhamya. Bene aba bantu iyo muhuye bavuye mu materaniro bakubuza amahoro bagusubiriramo. Ariko bafite ikibazo cy’imizi. Babwiriza ku cyaha akumva aribyo ariko yahava akabura imbaraga zo kukireka. Bafata ingamba ninshi zo gukora ibyo ijambo rivuga (Noneho nzanjya ntanga 1/10, ndareka inzoga, ndagabanya amagambo mvuga, sinzongera kujya ndakara,…ariko hashyira iminsi 3 cg icyumweru ugasanga yasubiyemo mu buzima bwa mbere y’Ijambo! Ni ku kara. Nta butaka bw’Ijambo! Ntahamye! Ntiyakomera adashinze imizi!

    3) Umutima utunze amahwa. Ijambo riwugeramo. Rishinga imizi, rikamera. Araryumva kandi yagize amahirwe yo guhabwa inyigisho z’urufatiro ariko ikibazo cye ni “environment” akoreramo. Ijambo ritangira gushora imizi, nyiri kuryumva agaterwa n’ibibazo bimutera guhuga, amaganya yo muri ubu buzima! Mbese ribura uburyo ryisanzura. Aba bantu turabatunze mu matorero. Bazi neza ukuri kw’ijambo ariko ntibemera ko kubahindura. Baravanga!

    4) Umutima utunganye. Ugereranywa n’ubutaka buteguwe neza, bufumbiye kandi bubagariwe. Uyu mutima wahinduwe n’ijambo. Urumva kandi ugashyira mu bikorwa. Imbuto y’Ijambo yose iwugezemo irawuhindura, kandi impinduka igaragarira wese. Uku niko kwera imbuto: urukundo, ubugwaneza, ingeso nziza, kwihangana…

    Nyuma yo kumva iyi mitima wisanze he? Isuzume numara usabe ko Imana ihindura umutima wawe.

    Mugire umunsi mwiza mwese!

    Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko [email protected]

    Criminal Paul Kagame

Viewing 10 replies - 11 through 20 (of 150 total)

You must be logged in to reply to this topic.