Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#1465

ABANYAMURENGE NABARUNDI BARENGA 16 NIBO BAFUNZWE NABI CYANE, UBU BAKABA BAJANWE UVIRA

RDC – MUTARURE: Amakuru ababaje kandi ateye ubwoba nuko ingabo za reta ya RDC zagabye igitero gikomeye mumuhana woku mutarure ahatuye abanyamulenge nabarundi mugikorwa cyo gusaka inkoni. Amakuru dukesha mugenzi wacu uri kumutarure yatubwiyeko ahagana mumasaha ya 15h. Zumugoroba nibwo umuhana wose wagoswe bagatangira gusaka.

Nyuma yogufata inkoni , biravugwa ko abagabo babanyamulenge nabarundi barenga 16 bafashwe naho abasore 20 bagahunga umuhana wabo ubu baka baraye mugihuru.

Tubibutseko aho abanyamulenge batuye arihagati yimihana yabapfurero ariko ntanahamwe bigeze baja gusaka.
Iyi gahunda yatangijwe na ba commandants babanyamoko bayobora muri region ya sud Kivu .
Bikemezwa neza ko arinayo gahunda bafite yoguhiga Col. Nyamusara kugirango biborohere kugera kurigahunda yabo yokurwanya abanyamulenge muri Kivu cyane ko urubyiruko rwamaze guhunga igihuhu, reta ikaba yarabashije nogutatanya abasoda babanyamulenge muri RDC hose aho bagiye babakuraho nabasoda bato babanyamulenge babarindaga aho ufite benshi ahabwa abatarenze ba 5 abandi bose agahabwa abanyamoko.

Amakuru Yo kumutature, akemeza ko abo basoda bagabye igitero aribenshi baturutse uvira ,Ubu batwaye chef Claude, Mukwiza , Nderera, Tito nabandi benshi. Nubu abasoda baracari kumutarure mumuhana bimezenabi baje batunguwe bituma inkoni zabo zifatwa harubwoba’ kubantu bafashwe. Mubasengere.

Criminal Paul Kagame